January 8, 2025

Mu gihe abayobozi ba Kongo bakomeza gushinja u Rwanda, uwari utahiwe ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Vital Kamerhe.

Ubwo yaganiraga n’abagize ’Inteko Ishinga Amategeko baturutse muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyariye indimi  nawe yahise avuga ibirego i Gihugu cye gishinja ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda.

Ubwo Vital Kamerhe yagiranaga ikiganiro n’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri i Kinshasa kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024.

Izi ntumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziri mu ruzinduko muri Kongo, aho  ziri gukurikirana ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Kongo.

Kamerhe yagiranye n’aba nizi ntumwa z’Amerika, yababwiye ko amahoro azagaruka mu Burasirazuba bwa Kongo, ngo igihe ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, zavuye ku butaka bw’iki gihugu.

Kamerhe asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusaba Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, gufatira ibihano u Rwanda na Uganda, ngo kuko hari raporo nyinshi zagaragaje ko ibi bihugu bifite uruhare mu ntambara imaze igihe muri DRC.

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bushinje u Rwanda ibirego nk’ibi by’ibinyoma byo gufasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, gusa u Rwanda rukaba rwarabinyomoje kenshi.

Nanone kandi ubutegetsi bw’iki gihugu bwakunze gusaba Imiryango mpuzamahanga gufatira ibihano iki gihugu cy’Igituranyi, ariko ikakima amatwi.

Iri tsinda ry’abashingamategeko bo muri USA, ryari riyobowe na Brian Fitzpatrick, usanzwe ahagarariye Pennsylvanie mu Nteko Ishinga Amategeko, ndetse na Ambasaderi wa USA muri Kongo Kinshasa, Lucy Tamlyn.

Brian Fitzpatrick, wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kuba hafi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni na yo mpamvu byari ingenzi ko Inteko Ishinga Amategeko yiyizira kureba ibikenewe mu bufatanye, mu rwego rwo kwagura imikoranire mu bikorwa by’ingenzi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *