APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup itsinze Al Hilal yo muri Sudan Penalite 5 kuri 4 mu mukino wa 1/2 wabaye kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024.
Iyo mikino ya CECAFA 2024 yatangiye ku wa 09 Nyakanga, ikaba iri kubera mu mujyi wa Dar-Es-Salam mu gihugu cya Tanzaniya.
Umukino wahuje APR FC na Al Hilal, wabereye kuri KMC Stadium, umutoza wa APR FC. DARKO NOVIC akaba atigeze akora impinduka nyinshi mu kibuga ugereranyije n’abakinnyi yakishije mu mikino itatu yabanje.
Urutonde rw’abakinnyi 11 Al Hilal yabanje mu kibuga
Al Abdallah
Abuaagla Mohamed
Abdelrazig Taha
Mohamed Youssif
Adam Coulibari
Khadim Diaw
Ousmane Diof
Walieldin Daiyeen
Steven Ebuela
Marck Junior
Pokou Serge
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavel Ndzila
Mugisha Gilbert
Niyibizi Ramadhan
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunusu
Ruboneka Jean Bosco
Byiringiro Gilbert
Dauda Yassif
Dushimimana Olivier Muzungu
Victor Mbaoma Chukuemeka
Umukino watangiye ikipe ya Al Hilal ariyo iri hejuru ihererekanya umupira neza dore ko ku ruhande rwa APR FC ho wabonaga guhuza umukino bitari gukunda.
Bigeze mu minota 10 ni bwo ikipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye kwinjira mu mukino ndetse ikanagera imbere y’izamu nk’aho Victor Mbaoma yahaye umupira mwiza Ruboneka Jean Bosco ari imbere y’izamu, gusa arekuye ishoti umunyezamu arikuramo.
Ku munota wa 18 Al Hilal yashoboraga gufungura amazamu ku mupira Ebuela yazamukanye umupira awuhereza Pokou Serge wari wenyine mu rubuga rw’amahina ariko birangira apfushije amahirwe ubusa arekura ishoti rinyura hejuru y’izamu kure.
Al Hilal itozwa n’Umunye-Congo Jean-Florent Ikwange Ibengé yakomeje gukina irata uburyo imbere y’izamu binyuze ku basore barimo Pokou Serge ariko bikarangira ba myugariro ba APR FC n’umunyezamu, Pavelh Ndzira bitwaye neza.
Igice cya mbere cyarinze kirangira nta kipe ibonye igitego, mu gice cya kabiri amakipe yombi yakoze impinduka ariko biba iby’ubusa habura nimwe ireba mu izamu.
Iminota 90″ yashize amakipe yombi anganya 0-0, hitabazwa iminota 30 y’inyongera na byo biba iby’ubusa.
Hahise hitabazwa Penalite, ikipe ya APR FC yinjiza neza 5 zayo, Al HILAL iyanyuma yayo umuzamu Pavelh Ndzira ayikuramo biha Nyamukandagira gukina umukino wanyuma.