May 22, 2025

iyo naba nshaje sinaba nsaziye ubusa. » Niyonzima Haruna, umukinnyi mushya wa Rayon Sports wayiherukagamo mu myaka 17 ishize, yatangiye guterana amagambo n’abanyamakuru ndetse n’abafana bamushinja ubusaza.

Mu myitozo ye ya mbere, ku wa 18 Nyakanga 2024, Haruna yakuriye inzira ku murima abamushinja kuba ashaje, avuga ko  niyo yasaza ataba asaziye ubusa.

Amakuru akimara gusohoka ko Haruna Niyonzima yasinyiye Murera, abafana ndetse n’abanyamakuru batari bake batangiye kwibaza icyo aje gukora nk’umuntu waherukaga muri iyi kipe mu mwaka wa 2007.

Haruna utajya urya indimi, yabajijwe niba azahita afata igitambaro cy’Ubukaptain bitewe nuko aho yanyuze yose yabaye umuyobozi w’abakinnyi haba mu Ikipe y’Igihugu ndetse no mu ma clubs.

Haruna yavuze ko we aje gukina, kandi mu masezerano yasinye ibyo kwambara  igitambaro bitarimo.

Abajijwe ku bimaze igihe bivugwa ko yaba akuze bitewe n’igihe amaze mu kibuga, yavuze ko  umira ukinirwa mu kibuga atari cyumba, bityo niba ashaje  bizagaragara.

Ati « Mba ku mbuga nkoranyambaga, icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, bawukinira ahantu hagaragara kandi n’abavuga ko nshaje simbyanze kuko sinaba nsaziye ubusa ariko njyewe Haruna sinkunda kuvuga ibintu byinshi kuri ruhago, kuko irivugira ariko ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga. »

Haruna yavuze ko aramutse ashaje nta kipe yo hanze yamugura, kandi ko abayobozi ba Rayon Sports bamushimye atari injiji.

Yagize ati « abayobozi bafashe umwanzuro wo kunzana, bamfashe umwanzuro wo kusinyisha ntabwo ari injiji ni abagabo bazi ibyo bakora n’aho gusaza kwanjye maze imyaka mbyumva kereka niba narakecuye, maze imyaka myinshi narashaje ariko nkakomeza nkakora, ntabwo umuntu ushaje hanze bamugura. »

Haruna Niyonzima yamenyekaniye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri Etincelles mu myaka ya za 2006, nyuma aza kwimukira muri APR FC ahava ajya muri Yanga yo muri Tanzaniya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *