Kuri uyu wa gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, habonetse ikibazo cy’ikoranabuhanga hafi ku isi yose cyahagaritse serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere kubera ko imiyoboro myinshi y’itumanaho ku bibuga by’indege isa n’iyagize ikibazo.
Muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, Kompanyi z’indege zikomeye zahagaritse ingendo zose zari zifite muri iki gitondo, kimwe no m’Ubwongereza, aho na Sosiyete nini ya gari ya moshi muri iki gihugu yatangaje ko ingendo zishobora guhagarikwa.
Mu gihugu cy’ u Buhinde, naho irihungana rikomeye ry’ikoranabuhanga ryo mu kirere ryahageze ndetse bikaba byatangajwe hamwe n’ibindi bihugu ndetseno muzindi serivisi zinyuranye zagezwehon’izingaruka, harimo na serivisi z’ ingenzi.
Ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyuwa gatanu ku isaha ngenga masaha ni ukuvuga saa smbili ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi Televiziyo yo muri Ositaraliya ABC hamwe n’amasosiyete akomeye mu gihugu batangaje ko bahuye n’ikibazo gikomeye cya Tekinike, bityo bibangamira akazi kabo.
Nyuma y’igihe gito, hari n’ibindi bihugu byatanze raporo zisa n’izo , aho bagaragaje ingaruka zikomeye batewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga ryakomotse ku miyoboro yabyo.