Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda itangaza ko Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nyakanga 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 31), hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’Impeshyi. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buziyongera gato, bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 32.
Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.
Meteo itangaza ko ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi Kwa Nyakanga