Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye (UNAMISS) muri Sudan y’Epfo zahaye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri basaga 800.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, kikaba cyabereye mu ishuri rya gikirisitu rya Jebel i Ruri Payam muri Leta ya Central Equatorial i Juba.
Ingabo z’u Rwanda zakoze kandi umuganda hamwe n’abaturage, abayobozi baho ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri. Hibanzwe ku gutera ibiti by’imbuto mu ishuri ndetse no mu nkengero.
Umuyobozi w’ishuri, Tong Garang yashimye umuhate w’ingabo zishinzwe kubungabinga amahoro z’u Rwanda ku bikoresho by’ishuri byahawe ishuri ndetse n’abana muri rusange.
Yashishikarije ingabo z’u Rwanda gukomeza ibikorwa by’ubutabazi.
Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-3, Col Tyson John SESONGA yavuze ko iki gikorwa kigamije gushyigikira ibyifuzo by’ibitekerezo by’urubyiruko no gutsimbataza icyifuzo cyabo cyo kuzaba abayobozi b’ejo hazaza ba Sudani y’Epfo.
Yibukije kandi ko nk’abashinzwe kubungabunga amahoro, bafite n’inshingano zo gufasha abaturage mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’iterambere.
Uwashinze iri shuri, Bishop James Baak mu izina ry’ishuri rya gikirisitu rya Jebel yashimiye ingabo zo kubungabinga amahoro z’u Rwanda ku nkunga yatanzwe. Yagaragaje ko gutanga ibiti by’imbuto ari impano nziza izagirira akamaro abaturage babona imbuto zifite intungamubiri kandi zikagira uruhare mu kugaragara neza kw’ishuri.
Musenyeri James yashimangiye ko “umuhate wanyu ugaragaza umwuka w’impuhwe n’ubufatanye bikomeza abaturage kandi bigatera ibyiringiro by’ejo hazaza heza”.
Si ubwa mbere Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ku isi zifatanyije na Leta ibikorwa by’iterambere. Mu kwezi gushize nabwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambike zari zahaye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri bari baravanywe mu byabo n’ibyihebe.