January 7, 2025

Mu bitaro bya Faysal hari kubera umuhango wo gushyira ibuye ahazagurirwa ibitaro bya Faysal. Ni ibitaro biri mu by’ibanze bikomeye mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Bimaze imyaka 30 bishinzwe, bikaba bizwiho gutanga serivisi zigezweho mu rwego rw’ubuzima.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko kuba ibi bitaro bigiye kwagurwa ari ikintu cyo kwishimira no gushimira Perezida watowe Paul Kagame kubera kureba kure kwe kwatumye ibi bitaro byubakwa.

Nsanzimana avuga ko muri iki ibi bitaro kandi hazabamo kaminuza yigisha abaganga amasomo ahambaye mu kabaga umutima no kuvura izindi ndwara.

Abaganga ba mbere bazatangira amasomo mu gihe gito kiri imbere nk’uko Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana abivuga.

Yunzemo kandi ko biriya bitaro nibyuzura bizafasha Abanyarwanda kutajya kwivuriza hanze, ibibasaba kwishyura menshi n’umwanya bakoreshaga bajyayo.

Nsanzimana avuga ko u Rwanda kandi rufite abafatanyabikorwa barwo mu by’ubuvuzi barimo n’abamaze igihe gito bahageze.

Uhagarariye ikigo kizagura ibi bitaro kitwa Shelter Group Africa avuga ko biriya bitaro bizaba bifite uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho buzaha abaganga uburyo bwo kwita ku babagana.

Avuga ko kandi ko iki kigo ayobora kizubaka ikigo gitoza abarimu mu by’ubuzima n’abaganga kugira ngo bakomeze bagira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi ntangarugero.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *