January 7, 2025

Abanyeshuri basaga ibihumbi 235 batangiye ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023-2024.

Ku rwego rw’Igihugu ibi bizamini byatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, kuri GS Remera Protestant.

Abakora ibizamini bisoza amashuri y’ikiciro rusange babarirwa mu bihumbi bisaga 140 ari na bo benshi.

Imibare igaragaza ko abakora ibizamini byiyongereyeho dore ko abitabiriye ibizamini bya 2022-2023 bari ibihumbi 212

By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri 23,717 ni bo bari gukora ibi bizamini.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije mu Karere ka Rubavu, ku ishuri rya GS Kanama Catholique niho batangije  kumugaragaro ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O’Level) n’ibisoza amashuri yisumbuye (A’Level).

Nyuma yo gutangiza ibizamini bya Leta mu Karere ka Rubavu ku ishuri rya GS Kanama Catholique, Umuyobozi Mukuru wa REB yakomereje uruzinduko ku ishuri Umubano I ahari gukorera abana 2 bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yasanze aba bana bakora ibizamini nta nkomyi.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *