January 7, 2025

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC, yakubutse mu gihugu cya Tanzania aho ivuye kwitabira imikino ya CECAFA Kagame CUP yaberaga muri icyo gihugu, yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo ku wa 23 Nyakanga 2024.

Iyo kipe itahukanye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa, abakunzi bayo ntibanyuzwe n’umusaruro wayo byatumye bake cyane muri bo aribo berekeza ku kibuga cy’indege cya kanombe kwakira ikipe yabo.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ikipe ya APR FC yashimiye abakunzi bayo bayakiriye ku kibuga cy’indege, ni mu butumwa bugira buti « Ikipe yageze i Kigali amahoro.

Turashimira cyane abakunzi ba APR bigomwe ibitotsi bakaza kwereka urukundo abakinnyi ku kibuga. Umuhate, Umurava n’Urukundo ni yo Ntero ».

N’ubwo bamwe mu bakunzi bayo batishimiye umusaruro wayo dore ko bifuzaga guca agahigo gasanganywe na mukeba wabo Rayon sports, ko gukura igikombe hanze y’Igihugu, ku rundi ruhande, ni irushanwa ryagiriye akamaro iyo kipe dore ko yabashije kugerageza abakinnyi bayo bashya yaguze izakoresha mu marushanwa mpuzamahanga nyafurika

Iyi kipe Apr fc irakomeza imyiteguro yo gukina amarushanwa mpuzamahanga nyafurika (CAF champions League)aho izacakirana na Azam fc yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze.

Mbere gato ku itariki ya 3 Kanama 2024 Apr fc izakina umukino wa Gicuti na Simba SC kuri Simba day mu gihugu cya Tanzania mu rwego rwo kwitegura Azam.

Intego Apr fc ifite muri uyu mwaka ni ukugera mu matsinda ya CAF champions League ntagisibya.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *