Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Patrick Muyaya yahakanye imishyikirano ya Leta avugira na M23, mu gihe Guverinoma ya Uganda yo yemeza ko yakiriye abahagarariye izo nzego zombi, bari mu mishyikirano iyobowe na William Ruto.
Ni amakuru yagiye hanze ku wa 22 Nyakanga 2024, avuga ko bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23 bari mu mujyi wa Kampala, bakaba barahahuriye n’intumwa za Leta ya Kongo ziyobowe na Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco, usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro, ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS).
Gusa ku ruhande rwa Leta, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC, akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu Patrick Muyaya, ku wa mbere yanditse ku rubuga rwe rwa X ko « nta ntumwa RDC yohereje i Kampala kugirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 ».
Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa byatangaje ko umwe mu bakozi bo mu biro bya Perezida Kaguta Museveni yabitangarije ko intumwa za Leta ya DRC ziri mu biganiro n’iza M23 ziteraniye i Kampala, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.
Nubwo ku ruhande rwa AFC nta rupapuro rwa misiyo rwatanzawe n’ubuyobozi rurajya ahabona, bivugwa ko izo ntumwa za M23 harimo René Abandi na Colonel Imani Nzenze uri mu basirikare bakuru b’uyu mutwe.
Intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Kongo imaze igihe, abarwanyi ba M23 bakaba barwana bavuga ko baharanira uburenganzira bwabo nk’abanyekongo, kandi bakaba baharanira uburenganzira bwa bene wabo, bavuga uririmi rw’ikinyarwanda bakomeje kwicwa muri kariya gace.