January 7, 2025

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi ya Kenya yaburiye abantu bose bateganya kujya mu  myigaragambya none ku wa kabiri, kwirinda kugera ahantu harindwa.

Douglas Kanja yavuze ibi mu itangazo mu gihe abigaragambya batangaje imyigaragambyo ikomeye, bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

Abigaragambya, bakoresha imbuga nkoranyambaga mu guhuza imigambi yabo, bavuga ko uyu wa kabiri ari umunsi wo kuzura ku kibuga cy’indege ari benshi.

Mu itangazo, kompanyi y’indege ya Kenya Airways yasabye abagenzi bafatira indege kuri kibuga cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA) kuri uyu wa kabiri kugera ku kibuga muri ‘check-in’ mbere ho amasaha ane(4), kubera ko amayira yerekeza ku kibuga cy’indege ashobora kuba ikibazo uyu munsi.

Hashize ukwezi Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko ruzwi nk’aba Gen-Z bamagana ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, bavuga ko bwamunzwe na ruswa, gusahura, no kudakora ibyo bwasezeranyije.

Iyo myigaragambyo yatangiye bamagana umushinga w’itegeko wari ufite ingingo zo kuzamura imisoro, Perezida Ruto yaje kuwureka, ariko ubu abigaragambya baramusaba kwegura.

Hamaze gupfa abantu babarirwa muri za mirongo biganjemo urubyiruko, abapolisi bashinjwa kurasa amasasu nyayo bakica abigaragambya.

Kanja, Umukuru wa Polisi y’Igihugu, yasabye abigaragambya uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko.

Mu itangazo agira ati “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane kwibutsa rubanda imbibi ziteganywa n’amategeko agenga ahantu harindwa.

“Itegeko rigena ahantu harindwa ribuza kuhinjira umuntu wese utabyemerewe”.

Ibi byafashwe n’abateganya kwigaragambya nko kubatera ubwoba. Bamwe bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta kabuza bajya kwigaragambiriza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Nairobi.

Inkuru ya BBC

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *