January 7, 2025

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcise yirukanye ku mirimo ye Ndanga Janvier wari umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi, arimo no gutoteza umukozi mugenziwe abereye umuyobozi ndetse akagirwa inama kenshi ariko ntabyumve.

Itangazo ryashyizweho umukono n’uyu muyobozi w’akarere tariki 23 Nyakanga uyu mwaka rivuga ko ashingiye ku mabaruwa atandukanye akarere ka Nyamasheke kagiye kandikira uyu mukozi Ndanga Janvier amusaba kwisobanura, hamwe no ku mabaruwa Janvier yiyandikiye we ubwe atanga ibisobanuro ku makosa ye yakoze mu kazi, aribyo byatumye afata umwanzuro wo ku mwirukana.

Muri iritangazokandi Uyu muyobozi  akaba avuga ko yafashe ikicyemezo na none ashingiye ngo ku ibaruwa umuyobozi w’akarere yandikiye akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke isaba gukora iperereza ku makosa  umukozi w’akarere ka Nyamashekewitwa Ndanga Janvier akekwaho kandibakaba barasanze koko hari amakosa amuhama.

Uyu mu yobozi kandi mu kwirukana uyu mukozi avuga ko yashingiye kuri Raporo y’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa mu karere ka Nyamasheke yo kuwa 23/07 2024 aho bagiriye inama umuyobozi w’akarere  gufata icyemezo cyokwirukana Bwana Ndanga Janvier kubera amakosa yakoze yo guhoza ku nkeke Mukeshimana Anne Marie, Umukozi w’ Akarere kaNyamasheke  abereye umuyobozi.

Iyi baruwa igasoza ivuga ko yandikiwe Bwana Ndanga Janvier amenyeshwako  ahawe igihano cyo kwirukanwa mu kazi guhera tariki 24 Nyakanga 2024 maze Kopi bayigenera Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo  ndetse na Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba.

Ndanga Janvier Wirukanwe kumwanya wo kuyobora ishami ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke mu ri Nyakanga umwaka ushize yari yahagaritswe by’agateganyo amezi 3 adahembwa, bitewe n’ imikorere mibi ndetse no kutuzuza inshingano, maze bikadindiza serivisi zihabwa abaturage, n’imihigo y’akarere ikabidindiriramo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *