January 7, 2025

Ismail Haniyeh wari umuyobozi mukuru wa Hamas yaraye yiciwe muri Iran aho yari yagiye mu irahira rya Perezida mushya Iran witwa Masoud Pezeshkian.

Iby’urupfu rwe byatangajwe na Hamas ubwayo ndetse n’ubuyobozi bwa Iran ubwabwo bwabeyemeje.

Israel na Amerika ntacyo barabitangazaho ariko biranugwanugwa ko ari Mossad yaba yamwivuganye.

Uyu mugabo niwe wari umuyobozi mukuru wa Hamas akaba yai asanzwe aba muri Qatar.

Yagiye muri Iran mu irahira rya Perezida wayo mushya uherutse gutorerwa gusimbura uwahoze ayiyobora wapfiriye mu ndege ubwo yari avuye muri Pakistan gutaha urugomero Iran isangiye n’iki gihugu.

Icyo nabwo byavuzwe ko ari Israel yamwivuganye ariko ntiyagira icyo ibivugaho.

Hamas yabikiye isi urupfu rw’umuyobozi wayo mu bya Politiki Israel yafataga nk’umucurabwenge w’igitero cyayigabweho taliki 07, Ukwakira, 2023 kigahitana abaturage bayo 1200 abandi barenga 200 bagatwara bunyago.

Kuva icyo gihe Israel yarahiriye isi ko izahiga bukware abarwanyi ba Hamas n’abandi bose bafite aho bahuriye nayo ikabivugana.

Igitero cyagabwe ku nyubako Haniyeh yari arimo cyakoreshejwe indege ya drone yamurashe igisasu cya missile.

Si we gusa umaze kugwa muri uwo muhigo wa Israel kuko hari n’abandi bantu 10 bo mu muryango Israel yivuganye mu bitero byayo by’indege, umwe muri bo akaba ari mushiki we.

Mu minsi ishize nabwo Israel yivugane abana be batatu n’abuzukuru be bane bari bari mu modoka ibakubita igisasu bari hafi y’aho atuye.

Ismael Haniyeh wari usanzwe uba muri Qatar yigeze kuvuga ko guhera taliki 07, Ukwakira, umwaka ushize abantu 60 bo mu muryango baguye mu bitero bya Israel.

Yari amaze igihe ari mu bayobozi bakuru ba Hamas kuko yabitangiye uyu muryango ugitangira kugira imbaraga muri Palestine mu mwaka wa 1980.

Yari akomeye ku buryo hari n’ubwo yigeze kugirwa Minisitiri w’Intebe wa Palestine uretse ko atabitinzemo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2006 ubwo Hamas yatsindaga amatora ikirukana ishyaka Fatah ku butegetsi.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yatorewe kuba umuyobozi mukuru wa Hamas ushinzwe gahunda zose za politiki.

Mu mwaka wa 2018 Amerika yahise imushyira ku rutonde rw’abakora iterabwoba ku isi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Ismael Haniyeh yabaga muri Qatar.

Twibukiranye ko Qatar ari umuhuza mu kibazo cya Hamas na Israel n’ubwo ubuhuza bw’iki gihugu bwahuye na za ‘birantega’ kubera inyungu za Politiki z’ibihugu bifite aho bihuriye n’intambara iri muri Gaza birimo Amerika, Misiri, Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi.

Nyuma y’urupfu rwa Haniyeh umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas witwa Sami Abu Zuhri yatangaje ko Israel yakoze bigamije guca intege Hamas n’Abayisilamu muri rusange ariko ko bitazakunda.

Mu itangazo rye yagize ati: “ Ndagira ngo mbihamye ko tutazacika intege”.

Zuhri avuga ko kwica abayobozi ba Hamas ubwabyo bidahagije kuko igizwe cyane cyane n’ibitekerezo kurusha abantu.

Ngo izakomeza intambara yiyemeje yo guhangana kandi izagera ku ntego byatinda byatebuka!

Ku rundi ruhande, Israel nayo ivuga ko itazatezuka ku ntego yo guhiga bukware buri wese wagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye mu gitero cyo ku italiki 07, Ukwakira, 2023.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Benyamini Netanyaho yararahiye arirenga, avuga ko nta mishyikirano ikomeye azagirana na Hamas ahubwo ko igihe bizasaba cyose n’ikiguzi bizatwara cyose Israel izagitanga ariko ikarimbura burundu Hamas.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *