January 7, 2025

Kuri uyu wa kane tariki 1 Kanama 2024 nibwo muri Nigeria hatangiye imyigaragambyo iteganya kumara iminsi icumi igamije kurwanya ubutegetsi bubi bwatumye ubuzima bwo muri iki gihugu buhenda cyane.

Umwaka ushize wa 2023 nibwo Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yashyizemo ingamba nshya z’ubukungu zari zigamije kuba nk’inkingi y’iterambere ry’ahazaza nk’uko ubwe yabyemezaga.

Izo ngamba zarimo kugabanya nkunganire ya Leta ku bikomoka kuri Peteroli no ku muriro w’amashanyarazi yatumaga ibiciro biguma hasi ku baturage.

Kuva izi ngamba zashyirwaho muri Nigeria, ibiciro by’ibiribwa ku isoko bimaze kwiyongera ku kigero cya 40% ndetse ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bimaze kwikuba inshuro eshatu.

Ibi nibyo byatumye abanya-Nigeria biganjemo urubyiruko babyukira mu myigaragambyo mu mijyi ya Lagos no mu murwa mukuru Abuja basaba ko hagira igikorwa ngo ibiciro ku isoko bigabanuke kuko ubuzima buhenze, byose bakaba babishinja ubuyobozi bubi.

Abigaragambya barasaba Leta ko yagira icyo ikora ku izamuka ry’ibiciro ry’ibokomoka kuri Peteroli, ibiciro bihanitse by’umuriro w’amashanyarazi, no kugabanya imisoro y’ibyinjira mu gihugu.

Muri Nigeria hari ubwoba ko imyigaragambyo yakongera gukara nk’iyo muri 2020 yarigamije kurwanya umutwe wa Polisi, Special Anti-Robbery Squad (SARS), washinjwaga guhohotera abaturage, ubwicanyi, n’urugomo, iyi myigaragambyo yiswe #EndSARS.

Icyo gihe imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ariko nyuma yaje kugwamo abantu bagera kuri 56.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *