January 7, 2025

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasobanuye impamvu y’imbaraga zashyizwe mu kongera kugenzura niba insengero zujuje ibisabwa kugira ngo ziteranirwemo.

“Ntibiri gukorwa kugira ngo babuze abantu gusenga ahubwo ni ukugira ngo umutekano n’ituze ry’abahasengera bikorwe neza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ku cyemezo cyo kugenzura insengero no gufunga izitujuje ibisabwa.

“Mujya mwumva abasengera mu buvumo, mu bitare, mu mazi n’ahandi hateza impanuka.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko habaruwe ahantu 108 hasengerwa ariko hakunda gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yatangarije itangazamakuru ko muri iyo Ntara hamaze gufungwa insengero 582 zitujuje ibisabwa.

Ibikorwa byo kugenzura insengero zitujuje ibisabwa hirya no hino mu gihugu birakomeje kandi aho bigaragaye ko zitabyujuje zihita zifungwa.

Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko insengero 1253 zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rufatanyije n’inzego z’ibanze.

Mu bugenzuzi burimo gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 348 zitujuje ibyangombwa bisabwa muri 700 zagenzuwe.

Mu Mujyi wa Kigali habarurwa insengero n’imisigiti 783.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *