Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, bwahagaritse Itorero ry’Umuriro wa Pentekote mu Rwanda kubera impamvu zirimo kuzana ibice mu bayoboke binyuze mu kubabibamo amacakubiri.
Ikindi kivugwa ko ari impamvu y’ihagarikwa ry’iri torero ni uko abayoboke baryo badakozwa gukurikiza gahunda za Leta.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoresheje ibaruwa yo ku wa 30, Nyakanga, 2024, rwandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille uyoboraga iri torero imunyesha ifungwa ryaryo.
Umuyobozi wa RGB, Usta Kayitesi, asobanura ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryimbitse ryakozwe ku bikorwa by’iryo torero.
Basanze harimo amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca ku buryo bibabuza umudendezo n’ituze.
Basanze kandi zimwe mu nyigisho z’iri torero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abo.
Iri torero ntirigira zimwe mu nzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko ntiyubahirizwe kandi ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.
Mu itangazo ryayo RGB igira iti: “Kuba ubuyobozi bw’Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n’Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere”.
Hari no kuba kuba Itorero hari bimwe rigenderaho ‘biri’ mu mategeko ngenga-mikorere ‘bidateganyijwe’ mu mategeko shingiro.
Amakuru avuga ko mu Itorero Umuriro wa Pantekote hamaze iminsi hari ibibazo byo kutumvikana bishingiye ku mitungo no kuba bamwe mu bayoboke baryo badakozwa gahunda za Leta bakagendera ku myemerere bishakiye.
Nk’ubu muri ryo harimo abatarikingije COVID-19 bafata abayikingije nk’abashatse kwigomeka ku Itorero.
Harimo n’abadakozwa gahunda zo kuboneza urubyaro n’izindi z’ubuzima bavuga ko ari ukugomera Imana.
Muri abo harimo abemeza ko gukoresha agakingirizo cyangwa kwiyakana mu gikorwa cy’abashakanye ntaho bitaniye no kwica kuko iyo ‘intanga zigumye mu gakingirizo cyangwa ntizijye aho zagenewe ntaho ngo bitaniye no kwica’.
Hari n’abashyizwemo inyigisho ko akazi kabo ari ‘ugusenga gusa’, ibindi byose ari iby’isi bazabisiga bakaguruka bakigira mu ijuru ahataba imihangayiko.
Itorero Umuriro wa Pentekote ryashinzwe mu mwaka wa 2001 nyuma y’uko Pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora yari yiyomoye kuri ADEPR isanzwe izwi.