Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe umujyi wa Nyamilima ubarizwa mu gace ka Gurupoma ya Binza ho muri Rutshuru. Ibi bije nyuma y’uko u Rwanda na DRC byemeranyijwe ko kuri uyu wa 4 Kamena 2024, impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo zigiye kuba zihagaritse imirwano.
Amakuru y’ifatwa rya Nyamilima yamenyekanye kuri uyu wa 03 Kanama, bikaba bivugwa ko uyu mutwe wafashe aka gace utarwanye, kuko kari gasanzwe karigaruriwe n’inyeshyamba za Mai-Mai kandi zikimara kumva amasasu ya M23 ngo zahise zikizwa n’amaguru.
Amashusho yashyizwe hanze yerekana ingabo za M23 zigera Nyamilima zinafite ibifaru zambuye ingabo za Afurika y’Epfo mu mezi yashize.
Andi makuru kandi avuga ko nyuma ya Nyamilima M23 iri no gukoza imitwe y’intoki ku gace ka Ishasha gaherereye ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Nyamilima yiyongereye ku tundi duce two muri Groupement ya Binza M23 igenzura kuva ku wa Gatanu, turimo Nyabanira, Ngwenda, Kiseguro, Kasave, Nyakahanga na Katwiguro.
M23 iri gufata utu duce habura amasaha make ngo agahenge kafatiwe mu nama y’i Rwanda muri Angola gatangire ku wa 04 Kamena 2024 saa sita zijoro, gusa umutwe wa M23 ntukozwa ibyo guhagarika imirwano kuko ivuga ko idashobora kubahiriza imyanzuro y’inama itatumiwe mo.