Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba ukomeje kwandika ubutumwa mu Kinyarwanda cy’umwimerere, yatangaje ko azitabira igikorwa cyo kurahira kwa Perezida Paul Kagame akunze kwita ‘My uncle’, avuga ko ari byo birori by’agatangaza bizaba iby’uyu mwaka ku Mugabane wa Afurika.
General Muhoozi yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024 habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ibi birori byo kurahira kwa Perezida Kagame bibe, aho biteganyijwe kuzabera kuri Sitade Amahoro ivuguruye Cyumweru tariki 11 Kanama 2024.
Umugaba Mukuru wa UPDF yagize ati “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha ngiye gusura mu rugo ha kabiri, mu Rwanda. Nzitabira ibirori byo kurahira kwa Afande Kagame.”
General Muhoozi ukunze kwita Perezida Paul Kagame ‘My uncle’ yakomeje avuga ko ibi birori by’irahira rya Perezida Kagame “bizaba bibaye ibya mbere muri Afurika muri uyu mwaka.”
Muhoozi kandi yongeye kwandika ubutumwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda agira ati “Urukundo nkunda u Rwanda ni ukubera ko ari ubwoko bwanjye. Ndabakunda kandi Imana ibahe imigisha buri gihe.”
Uyu mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda wakunze kugaragaza ko Perezida Paul Kagame ari imwe mu ntwari zikomeye ku Mugabane wa Afurika, yagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kuzamo igitotsi.