Mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kassaï, kiri i Bangui muri Centrafrique, habereye ibirori byo gusoza amasomo no kwinjiza mu Ngabo z’iki Gihugu, abanyeshuri 634 bari bamaze amezi atandatu bigishwa n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’icyo Gihugu.
Ni igikorwa cyayobowe na Perezida Faustin-Archange Touadéra mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Abinjijwe mu Ngabo za Centrafrique kuri uyu wa Mbere, ni icyiciro cya kabiri, baje bakurikira abandi 520 basoje amasomo mu Gushyingo 2023.
Bahabwa amasomo atandukanye arimo abatoza kuba abanyamwuga mu gisirikare, imyitozo ya gisirikare itandukanye ndetse n’ibindi bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Centrafrique.
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yageze mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kassaï, kiri i Bangui, aho yitabiriye ibirori byo gusoza amasomo no kwinjiza mu Ngabo z’iki Gihugu, abanyeshuri 634, bari bamaze amezi atandatu bahabwa amasomo ya gisirikare n’Ingabo z’u Rwanda.