January 7, 2025

Kuri iki Cyumweru tariki 4 Kanama 2024 saa tatu na mirongo 50 z’ijoro ku isaha y’i Kigali nibwo abasiganwa umunani bahagurutse muri Stade de France.

Muri aba basiganwaga umunani harimo abanyamerika batatu, abanya-Jamaica babiri, umunya-Afurika y’Epfo umwe, umunya-Botswana umwe n’umutaliyani umwe.

Byasabye amasegonda 9.79 ngo umunyamerika Noah Lyles n’umunya-Jamaica Thompson Kishane babe bageze ku murongo wo kurangirizaho muri metero 100.

Byari bigoye kumenya uwageze ku murongo bwa mbere byatumye hifashishwa ikoranabuhanga, ryagaragaje ko umunyamerika Noah Lyles ariwe wabaye uwa mbere kuko yarushije amasegonda bitanu by’igihumbi (5/1000 cyangwa 0.005) umunya-Jamaica Thompson Kishane.

Uwabaye uwa nyuma muri iri siganwa yarushijwe n’uwa mbere amasegonda 0.12, ibi byagize iri siganwa irya mbere mu mateka y’imikino Olempike ryihuse cyane kuko abasiganwa umunani bose barenze umurongo mu gihe kiri munsi y’amasegonda 10.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *