January 5, 2025

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yabwiye Abanya-Kenya ko abazaniye Imana ubwo yagera ku kibuga cy’indege i Nairobi.

Mbonyi akaba yageze i Nairobi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Kanama 2024 aho agiye mu gitaramo cyiswe “Africa Worship Experience Concert” giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Ulinzi Sports Complex.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru akigera muri Kenya, yavuze ko abazaniye Imana, ngo nubwo azi neza ko basanzwe bayizi, ariko avuga ko aje kubasangiza ibyo yashyize mu mutima we.

Ati ” Mbazaniye Imana, ndabizi ko musanzwe muyizi, ariko mbazaniye ibyo yashyize mu mutima wange kugira ngo mbibasangize, kandi ndasenga kugira ngo abantu barokorwe bakire kristu banishime. Murakoze Imana ibahe umugisha.”

Israel Mbonyi w’imyaka 32, muri Kenya akaba ari hamwe mu ho afite abakunzi benshi, dore ko indirimbo ye Nina Siri yamaze igihe iyoboye indirimbo zikunzwe muri icyo gihugu, aho kugeza ubu imaza kurebwa n’abarenga miliyoni 56 kuri You Tube.

Uyu muhanzi akaba yaherukaga  ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye mu Bubiligi mu mugi wa Brussels ku wa 08 Kamena 2024, aho yanaherewe igihembo cy’umuhanzi ukunzwe ku Mugabane w’Uburayi muri Afurika y’Iburasirazuba.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *