Kuri Kigali Pele Stadium haraye habereye umukino wahuje APR FC itsindwa na Police FC kuri za Penaliti 6 kuri 5.
Umukino wari warangiye ari ubusa ku bundi.
Uyu mukino wari uw’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uhuza ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’iyegukanye igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino uba wararangiye.
APR FC yegukanye icya shampiyona 2023-24, yahuye na Police FC yegukanye icy’Amahoro cy’umwaka ushize.
Amakipe agisakirana, Police FC yarushaga APR FC kandi yashoboraga no kubona igitego ku munota wa 28 ariko ukubita igiti cy’izamu.
Uko iminota yicumaga ni ko APR yakoraga uko ushoboye ngo nayo itsinde. Yakomeje kugerageza gushaka igitego biciye kuri Ani Elijah wakorewe amakosa menshi na ba myugariro ba APR FC.
Ku munota wa 38, Police FC yabonye umupira mwiza uteretse muri metero nka 35 uvuye ku izamu rya APR FC nyuma y’ikosa ryari rikorewe Ani Elijah.
Hakizimana Muhadjiri yahise awutera neza mu izamu ariko umuzamu Ndzila awukoraho urarenga.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe itsinze.
Mu gice cya kabiri, buri kipe yabanje kwanga kwirekura imbere ya ngenzi yayo n’ubwo Muhadjiri yagerageza gutsinda atereye kure imipira.
Ku munota wa 67, APR FC yakoze impinduka, yinjiza Mamadou Sy wasimbuye Victor Mbaoma, na Richmond Lamptey wasimbuye Mugisha Gilbert.
Ntacyo izi mpinduka zatanze.
Mashami Vincent wa Police FC nawe yahise akuramo Djibrine Akuki wasimbuwe na Iradukunda Siméon wasabwaga gutanga byinshi.
Ku munota 86, Police FC yongeye gukora impinduka, ikuramo Richard Kilongozi wasimbuwe na Mugisha Didier, mu gihe na APR FC yahise ikuramo Niyibizi Ramadan wasimbuwe na Tuyisenge Arsène.
Ku munota wa 90+4, umutoza wa APR FC yakoze izindi mpinduka akuramo Dushimimana Olivier wasimbuwe na Aliou Souané.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, maze hahita hifashishwa penaliti.
APR FC yatsindiwe kuri penaliti 6-5 nyuma y’uko Niyigena Clèment, Byiringiro Gilbert, Pavelh Ndzila, Mamadou Sy, Aliou Souné bazitsinze, maze Richmond Lamptey na Dauda Yussif barazihusha.
Penaliti za Police FC zinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier, Bigirimana Abedi, Iradukunda Siméon, Ani Elijah na Nsabimana Eric, mu gihe Issa Yakubu yayihushije.
Ikipe ya mbere yahise ihabwa imidari ya zahahu, igikombe ndetse na miliyoni Frw 10 iya kabiri ihembwa miliyoni Frw 5.
Ni igikombe cya Kabiri Police FC yegukanye uyu mwaka nyuma yo kwegukana icy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.