January 5, 2025

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yanditse amateka atazibagira muri Kenya kubera igitaramo cy’imbaturamugabo yaraye akoze imbere y’abayobozi bakuru muri guverinoma no mu zindi nzego zitandukanye.

Cyari igitaramo cyiswe “Africa Worship Experience Concert” aho cyabereye kuri Ulinzi Sports Complex i Nairobi, aho abafana bari bakubise buzuye, ku buryo unyujije amasomo mu binyamakuru byo muri Kenya nta kindi bari kuvuga uretse igitaramo cya Mbonyi.

Israel Mbonyi nk’umuhanzi mukuru wari watumiwe, imbere y’abafana barenga ibihumbi bitandatu nk’uko ikinyamakuru Mpasho cyabyanditse, yaririmbye amasaha arenga abiri indirimbo ze zakunzwe zirimo Nitaamini, Sikiliza, Yanitosha, Yeriko, Nina Siri yaciye ibintu n’izindi zinyuranye.

Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye iki gitaramo barimo; umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, Kalonzo Musyoka wabaye Visi Perezida wa Kenya, Depite Peter Salasya, Eugene Wamalwa n’abandi barimo abayobozi b’amadini n’amatorero aho muri Kenya.

Mbere y’uko Mbonyi ajya ku rubyiniro, yabanje guhura n’umuvuguzi wa guverinoma ya Kenya Isaac Mwauro ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Leta, aho Isaac yabwiye Mbonyi ko indirimbo ze zicurangwa mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Depite Peter Kalerwa Salasya wanyuzwe n’iki gitaramo, yavuze ko azongera gutumira Mbonyi kugira ngo azajye gutaramira muri sitade ya Bukhungu, amusezeranya ko azabanza kumusura mu Rwanda.

Mu butumwa bwa Israel Mbonyi yashyize kuri Instagram, yashimiye cyane Abanya-Kenya, avuga ko bafite urukundo urw’ukuri, ati “Ni gute naba uwanyu? Ndabakunda cyane.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *