May 22, 2025

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ararahirira kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu. Mu byo umukuru w’igihugu arahirira, harimo Kurinda no kubahiriza Itegeko nshinga nk’uko byatangajwe na Porofeseri Sam Rugege wayoboye urukiko rw’ikirenga.

Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ku wa 09 Kanama 2024, Prof Sam Rugege, wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba kandi yarakiriye indahiro ya Perezida Kagame muri 2017, yasobanuye ibikubiye mu ndahiro y’umukuru w’igihugu.

Yagize ati“Ibikubiye mu ndahiro by’ingenzi, harimo kudahemukira Repubulika y’u Rwanda nk’abandi bayobozi bose, agomba gukurikiza Itegeko Nshinga n’andi mategeko kandi akarinda Itegeko Nshinga. Ni ukuvuga ko ni we muyobozi mukuru agomba kubona ko nta wishe Itegeko Nshinga, ” uyu ni Prof. Rugege asobanura inshingano umukuru w’igihugu arahirira

Yakomeje agira ati ati “Ikindi ni ubumwe bw’Abanyarwanda, cyane turebye aho tuvuye nk’igihugu byari ngombwa gushyira mu Itegeko Nshinga ko dushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda. Ikindi agomba gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda bose, agakora ibibafitiye akamaro.”

Rugege yavuze ko indahiro y’umukuru w’igihugu ndetse n’izabandi bayobozi, ari ikintu gikomeye kandi ari igihango baba bagiranye n’igihugu ndetse n’abaturage

Yagize ati “Uwo muhango ufite igisobanuro cy’uko umuyobozi, itegeko riteganya ko bagomba kurahira mbere yo gutangira imirimo yabo. Ikigamije ni uko urahira, agomba kugaragaza ko yumva neza uburemere bw’inshingano ahawe, kandi akemeza Abanyarwanda, akabasezeranya ko izo nshingano azazikora neza, agakorana umurava kugira ngo anazirenze. Ni yo mpamvu abantu bagomba kurahira, kwiyemeza no kugaragariza abo bazayobora ko ibyo bavuga babyiyemeza kandi inshingano bahawe bazazikora neza.”

Umukuru w’igihugu iyo amaze kurahira nk’uko Prof. Rugege akomeza abisobanura, hari ibirango by’Igihugu ahabwa birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’Igihugu, Ikirangantego cy’Igihugu n’Inkota n’Ingabo.

Yagize ati “Icya mbere, Itegeko Nshinga ni ryo tegeko risumba andi mu gihugu, buri wese agomba kurikurikiza harimo na perezida. Igikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ntabwo kiba gifite agaciro, agomba kumenya ibikubiye mu Itegeko Nshinga, bikamuyobora, uko ayobora Igihugu.”

Prof Rugenge kandi yasobanuye byinshi abantu bibaza ku mpamvu hari ibihugu bitandukanye, usanga abakuru babyo, iyo barahira baba bafashe kuri Bibiliya cyangwa Quran.

Ati “Mu Rwanda, icya mbere ntabwo bisabwa n’itegeko, Igihugu cy’u Rwanda ntabwo gishingiye ku idini, n’ubwo hemewe amadini, nta dini rifite ububasha bwo kuba ryayobora imikorere y’Igihugu.”

Perezida Paul Kagame yatsinze amatora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, akaba yaregukanye intsinzi n’amajwi 99.18%. Ni  manda y’imyaka itanu (2024-2029), akaba kandi yarakoze izindi manda eshatu  z’imyaka 7 (2003-2010, 2010-2017, 2017-2024)

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *