Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umwami wa Eswatini, Mswati III n’Umwamikazi Inkhosikati LaMashwama, bari mu #Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Mswati III yageze i Kigali ku wa 10 Kanama 2024 ndetse ari mu bitabiriye Kurahira 2024 kwa Perezida Kagame.
Umwami wa Eswatini, Mswati III, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.
Akigera ku cyicaro cya Irembo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Mu biganiro byamaze iminota isaga 30, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yavuze ko barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.’’
“Mu by’ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.”
Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, agaragaza ko mu biganiro bagiranye, hari umusaruro impande zombi zakwitega mu bufatanye bujyanye no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye twakora muri urwo rwego n’uko twakorana kugira ngo ibyo twagezeho hano mu Rwanda n’ibindi bihugu bibigereho.”
Umwami Muswati III ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari no mu bakuru b’ibihugu basaga 20 bari bitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabereye muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.
Share