Nyuma y’iminsi ibiri gusa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arahiye, yongeye kugirira icyizere Dr. Eduard Ngirente kuba Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya izashyirwaho mu minsi iri imbere.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’igihugu ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2024, ryavugaga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akurikije ububasha ahabwa n’amategeko, agize Dr.Eduard Ngirente Minisitiri w’Intebe.”
Eduard Ngirente yabaye Minisitiri w’Intebe muri manda ishize (2017-2024), akaba agiye gukomeza kuba umukuru wa Guverinoma muri manda y’imyaka itanu iri imbere (2024-2025).
Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere n’umukuru w’igihugu, Dr.Ngirente Eduard yamushimiye icyizere yamugiriye, akaba ari ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X
Yagize ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika PaulKagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda”.
Mu bindi yakoze, Dr. Ngirente kuva muri 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yaho gato, muri 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.
Dr. Ngirente asoje Manda ye ari kumwe n’Abaminisitiri babiri gusa mu bo batangiranye, ni mu gihe ku buyobozi bwe havutse Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ubundi itari isanzwe iriho.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 14 Kanama 2024 inteko ishinga amategeko y’u Rwanda irahira ikanitoramo Perezida uyiyobora, ni mu gihe mu minsi mike Minisitiri w’intebe azatangariza abanyarwanda Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri ndetse n’abandi bagize Guverinoma.