Kazarwa Gertrude w’imyaka 60 y’amavuko, watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yizeza no gushyira mu bikorwa inshingano nshya yahawe.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X rwahoze ari Twitter, agira ati “Ntewe ishema n’inshingano nahawe zo kuba Perezida w’Umutwe w’Abadepite.
Ndashimira Paul Kagame ku miyoborere myiza y’igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Ku banyarwanda mwese, icyizere mwangiriye cyanteye imbaraga zo gukorana umurava.”
Kazarwa Gertrude yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma.
Mbere yo kwinjira muri Sena, yakoranye na World Vision mu gihe kirenga imyaka icyenda.
Yakoze mu Kigo cya Moucecore mu gihe yanabaye Umwarimu wungirije muri Kaminuza ya ULK.
Hagati ya 1999 na 2003 yize muri ULK, ahakura impamyabushobozi mu bijyanye n’Imicungire (Management).
Yize kandi muri Kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Imiyoborere mu By’Ubucuruzi (Business Administration) hagati ya 2008 na 2010
Yize Amategeko muri Kaminuza ya UNILAK hagati ya 2018-2021.