January 7, 2025

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Rutahizamu Emmanuel Okwi wari umaze iminsi mu biganiro na Kiyovu Sports yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali, akaba yasinye  amasezerano y’umwaka umwe.

Byari biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzahuza aya makipe yombi ku wa 21 Kanama 2024, Emmanuel Arnold  Okwi azaba yambaye icyatsi n’umweru gusa ntibyaje guhira ikipe yo ku Mumena.

Uyu mukinnyi si ubwa mbere akinnye mu Rwanda, akaba yarakiniye Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2021/2022. Ndetse yanyuze mu makipe  menshi akomeye yo muri Afurika nka Villa SC, Simba SC, Etoile du Sahel n’andi menshi.

Ubwo Kiyovu Sports yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal, Okwi yari umukinnyi ngenderwaho kandi yafashije iyi kipe ku buryo bugaragara. Nyuma yo kuva muri Kiyovu yerekeje muri Al Zawraa na Erbil zo muri Iraq.

Ikipe ya AS Kigali na Kiyovu zimaze iminsi zisangiye ibibazo by’ubukene, gusa kuva Perezida Shema Fabrice yagaruka muri AS Kigali biri kugenda bicayuka, ni mu gihe ibya Kiyovu byo bigenda bisubira i bubisi bitewe n’amikoro make ndetse n’ubuyobozi bwa David  busa nk’ubudahari kuko ayiyobora yibera Canada kandi akaba avuga ko nta mafaranga ye azashyiramo.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *