January 7, 2025

Ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’intebe n’Abadepite, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’umuceri wari waraburiwe isoko.

Perezida Kagame yavuze ko yatunguwe n’ikibazo cy’abaturage b’i Rusizi bahinze umuceri bakeza ariko bakabura amasoko.

Ati “Bavuga ko bahinze, ibyo tubatoza, tubabwira, bahinze umuceri bareza, ariko bigeze aho umuceri, amatoni n’amatoni arababorana kuko ntafite aho ajya, ntafite abayagura.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bibabaje kuba icyo kibazo yasanze abayobozi bose bakizi.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2024 nibwo Akarere ka Rusizi katangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024, umuceri wari umaze iminsi warabuze abakiriya mu Kibaya cya Bugarama uzagurwa n’ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gifatanyije n’inganda z’i Rusizi.

Umuyobozi w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet, yabibwiye RBA ko umuceri wari ku mbuga ungana na toni 850 mu gihe undi usaga toni 3000 ubitswe n’amakoperative.

Kuri ubu abaturage barishimira ko iki kibazo cyabonewe umuti ndetse batangaza ko bizabafasha mu gihembwe cy’ihinga gikurikiye.

“Tugiye guhinga dutuje, uko byasa kose twizeye ko n’ibibazo byo mu makoperative tubona bitagenda neza azabikemura.”

Abahinzi b’umuceri mu Kibaya cya Bugarama, mu Karere ka Rusizi, bishimiye kubona abakiliya b’umuceri wabo wari warabuze abaguzi.

Ni umuceri uri kugurwa n’Ikigo EAX ( East Africa Exchange) ndetse n’Ikigega cy’Ingoboka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *