Inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) yashimye umuhate w’Ubumwe bwa Afurika na ONU mu kureba “uburyo butandukanye bwo gufasha” ingabo z’uwo muryango zoherejwe muri DR Congo.
Ingabo za SADC zavuye muri Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze mu burasirazuba bwa DR Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha ingabo za leta guhagarika inyeshyamba za M23 ONU ivuga ko zifashwa na leta y’u Rwanda, ibyo u Rwanda ruhakana.
Mu ntangiriro z’uku kwezi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi katoye kemera guha ubufasha bwa tekinike n’ibikoresho ingabo za SADC ziri muri DR Congo mu butumwa bwazo bwiswe SAMIDRC, nubwo intumwa z’u Rwanda zanenze iyo ngingo zivuga ko yemejwe ishobora gutera intambara mu karere k‘ibiyaga bigari na Afurika y’amajyepfo.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yateraniye i Harare muri Zimbabwe mu mpera z’icyumweru gishize, yashimye umuhate wa Perezida João Lourenço wa Angola mu gushaka amahoro kuri iki kibazo, no kuba umuhate we ubu waragejeje ku kumvikana agahenge kumvikanywe n’abategetsi ba DRC n’u Rwanda.
Lourenço yabwiye iyi nama ko yiteze ko ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda na DR Congo bizakomeza tariki 20 z’uku kwezi kwa Kanama, nyuma y’uko ahaye impande zombi umushinga w’uko bagera ku mahoro arambye.
Amagambo ya Lourenço nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko yabwiye iyi nama ati: “Angola, nk’umuhuza, yahaye u Rwanda na DR Congo inyandiko (draft) y’umushinga w’amahoro urimo gusuzumwa n’ibihugu byombi kandi uzaganirwaho hagati y’intumwa zo ku rwego rwa minisitiri za DRC n’u Rwanda tariki 20 Kanama”.