January 7, 2025

Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali n’amajwi 397 angana na 100%, mu gihe Kajenere Christian yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama yUmujyi wa Kigali.

Ni mu matora y’abagize Njyanama y’uwo mujyi yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024.

Abo bayobozi bombi batowe bari baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dusengiyumva yatowe n’Abagize Inama Njyanama yose y’Umujyi wa Kigali ndetse n’abagize Inama Njyamama z’Imirenge yose igize Umujyi wa Kigali.

Ku rundi ruhande Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yatowe n’Abajyanama 12 bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali barimo batandatu batowe mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ndetse na batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika,bakaba babanje kurahirira  inshingano zabo.

Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.

Ni itegeko riteganya ko uwo Mujyi  ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w’abajyanama yemerewe gushyiraho, ari na yo yakurikijwe ubwo aheruka gushyiraho batandatu muri iyo Njyanama.

Aba bajyanama hamwe n’ab’uturere tugize Umujyi ni bo batowemo Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu.

Mu majwi yatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) abagize Komite Nyobozi y’umujyi wa Kigali batowe ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, wari umukandida rukumbu kuri uwo mwanya, akaba yagize amajwi  100%.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, hatowe Fulgence Dusabimana n’amajwi 68% akaba yari ahatanye kuri uwo mwanya na Gatera Frank wagize 32%.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, hatowe Urujeni Martine watowe ku majwi 100% akaba yari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya.

Bakaba bahise banarahirira izo nshyingano nk’uko biteganywa n’amategeko.

Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Mu bandi bayobozi batowe muri Nyanama y’Umujyi wa Kigali harimo Biro y’Inama Njyanama barimo Visi Perezida Kajenere Mugenzi Christian, Visi Perezida watowe ni Marie Grace Nishimwe mu gihe Umunyabanga w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hatowe Nyinawinkindi Liliose Larisse.

Hanatowe kandi Abajyana b’Uturere batorwa n’abagize Njyanama z’Imirenge y’Umujyi wa Kigali.Mu karere ka Gasabo hatowe Baguma Rose hamwe na Gatera Frank.

Mu Karere ka Kicukiro hatowe na Nyinawinkindi Liliose Larisse na  Tsinda Aimé, mu gihe Akarere ka Nyarugenge hatowe  Semakula Muhammed hamwe na Urujeni Martine.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *