Ubuyobozi bw’Inyeshyamba za M23 bwatangaje ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kubendereza mu bice bafashe nyuma yo kwemeza agahenge nk’uko byagaragarijwe mu biganiro by’i Luanda.
Mu bikorwa byo kwendereza, M23 ivuga ko abasirikare ba Leta FARDC bavogereye uduce bafashe haba ku butaka no mu kirere.
Uduce twavogerewe turimo Katwa, Itwe, Kikubo, na Kamandi two muri Teritwari ya Masisi.
Ingabo sa FARDC kandi zagabye ibitero i Kirumba, Bunagana na Kanyabayonga no mu bice bihana imbibi.
Ibyo byose byabaye mu masaha 48 nk’uko byashimangiwe na Bertrand Bisiimwa, Perezida was M23.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Kinshasa ntibwigeze buhindura imico ya gashozantambara, ahubwo yabyaje umusaruro igihe cy’agahenge yongera kwisuganya, kwishakamo akanyabugabo no kongera gushyira ingabo mu ngamba, gushaka intwaro nshya ndetse no kongera kugaba ibitero.”
Yakomeje ashimangira ko mu masaha 48 gusa Ingabo za FARDC n’abambari bazo barimo FDLR, Wazalendo n’abacanshuro, berekeje mu bice butandukanye aho bagiye kurwana.
Ikibabaje M23 ni uko abo basirikare bavogereye ibice basanzwe barafashe, ndetse bakagaba ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za M23 no mu bice bituwe cyane bicungurwa umutekank n’izo nyeshyamba.
Uretse ibyo kandi, ingabo za FARDC zavogereye ikirere cy’ibice birimo Umujyi wa Bunagana zihanyuza indege ya gusirikare.