January 7, 2025

Ikigo Nyafurika gishinzwe gusuzuma indwara zo kuzikumira (CDC) cyaburiye Ibihugu by’Afurika kugira amakenga no gufata ingamba zirushijeho zo gukumira ubwandu bw’icyerezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) kimaze kwica abantu 591 mu bihugu by’Afurika.

Ubutumwa CDC yageneye ba Minisitiri b’Ubuzima bo mu Bihugu biri mu Murango w’Afurika Yunze Ubumwe(AU), yavuze ko guhera tariki ya 1 Mutarama kugeza tariki ya 23 Kanama 2024, muri Afurika hamaze kumenyekana abanduye Mpox 21 466, barimo 591 icyo cyorezo cyishe muri ibyo Bihugu 13 by’Afurika bigize AU.

Ibihugu Mpox imaze kugaragaramo muri Afurika harimo u Burundi, Cameroon, Santarafurika(CAR), Congo Brazaville, Côte d’Ivoire, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gabon, Liberia, Kenya, Nigeria, u Rwanda, Afuriki y’Epfo, na Uganda.

Gabon ni cyo gihugu giheruka kubona umurwayi wa mbere wa Mpox, mu gihe Sierra Leone na Malawi bakirimo gupima abagaragaje ibimenyetso ngo harebwe niba baranduye virusi y’iki cyorezo.

CDC ivuga Mpox ari icyorezo gihangayikishije cyane muri Afurika kandi ko inzego z’ubuzima zigomba kucyitaho mu buryo bukomeye. 

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita ku Buzima (WHO) muri uku kwezi kwa Kanama ryari ryasabye Ibihugu ku Isi gufata ingamba zikomeye zo kwirinda icyo cyorezo cya Mpox kuko gikwirakwira byihuse nk’uko byagaragaye ku bacyanduye.

Imibare yatanzwe na CDC yagaragaje ko ubwandu bwa Mpox bwihuta ku muvuduko ukomeye wa 160% ni mu gihe 16% by’abanduye iyo ndwara ibahitana, nkuko byagaragaye kuva muri Mutarama kugera muri Kanama 2024, ugeraranyije n’uko byari bimeze mu 2023.

Ni imibare igaragaza ko kandi mu Gihugu cya RDC, abaketsweho ubwo burwayi 96% ari bo bamaze kumenyekana, mu gihe abo yishe na bo 97% bamaze kumenyekana kuva uyu mwaka wa 2024 watangira.

CDC ivuga ko yiteguye gutanga ubutabazi bw’ibanze ku Bihugu bibukeneye mu rwego gushyigikira ingamba zashyizweho zo kwirinda icyo cyorezo.

CDC ihamya ko ingamba zashyizweho mu bihugu bitandukanye zizagira icyo zimara mu gukumira Mpox kandi na yo izakomeza kuzishyigikira.

Icyo kigo  cyamaze kohereza inzobere z’abaganga 200 mu bihugu byagaragayemo Mpox  n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Abahanga mu buvuzi bemeza nubwo Mpox yandura mu buryo bwihuse, ariko ko iyo ikingiwe idakomeza gukurakwira.

CDC n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU) ndetse na Komisiyo Mpuzamahanga ishinzwe gutabara abari mu kaga no kwitegura ibyorezo (HERA) biyemeje gutanga doze z’inkingo 215,000, zikazaturuka mu ruganda rw’inkingo (BN), byose bigakorwa hirindwa ubusumbane bw’ibihugu mu gufata izo doze nk’uko byagenze mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 aho ibihugu bikomeye byikubiye inkingo ahandi ziba nke.

Kugeza ubu Ibihugu birimo Nigeria, Afurika y’Epfo na RDC byamaze kwemeza gutanga urwo rukingo rwa Mpox.

Ikigo cya BN ni cyo gusa gikora inkingo za Mpox, kikaba gifite icyicaro muri Danimark.

 U Rwanda rwiteguye guhangana  na Mpox 

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iherutse gutangaza ko mu Rwanda hamaze kumenyekana abantu bane, banduye icyorezo cy’ubushita bw’inkende, aho babiri ari bo bakomeje kuvurirwa kwa muganga, mu gihe abandi bagejejwe kwa muganga bagasuzuma ariko bikaba ngombwa ko babasezerera bakize.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda no gukumira icyo cyorezo.

Yagize: “Abajyanama b’Ubuzima barimo kugenda basuzuma umuntu wese bakekako yaba yarayanduye.”

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zo gusuzuma abinjira mu gihugu by’umwihariko ku mipaka no ku bibunga by’indege kugira ngo hirindwe ko icyorezo cyakomeza gukwirakwira mu gihugu, kuko byagaragaye ko abacyanduye bagikuye hanze y’u Rwanda.

MINISANTE kandi ishishikariza buri wese kwirinda icyo cyorezo, abantu bakirinda gusuhuzanya n’ibiganza ndetse no bagakomeza  gukuraba intoki kenshi n’isabune, ndetse ugize ibimenyetso by’iyi ndwara birimo kugira  ibiheri byinshi n’umuriro mwishi akihutira kujya kwisuzumisha kwa muganga.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *