January 5, 2025

Leta y’u Rwanda irimbanyije ibiganiro n’ibigo bitandukanye bizacunga Sitade Amahoro iherutse kuvugurwa.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Times, biteganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2024 iki gikorwa remezo kizaba gifite abakireberera buri munsi.

Sitade Amahoro yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe tariki ya 1 Nyakanga 2024, ndetse yahawe uburenganzira na CAF na FIFA rwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Sitade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.

Harimo ibyumba bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri sitade mu gihe bari kureba umukino.

Amakipe afite ahantu habiri hatandukanye yinjirira kuko aba agomba kwinjira adahuye. Ifite urwambariro rushobora kwakira amakipe ane icya rimwe, ni ukuvuga abiri agiye gukina n’andi ashobora gukina nyuma y’ayo.

Kugeza ubu iyi sitade imaze kwakira imikino itandukanye y’umupira w’Amaguru harimo umukino wahuje APR na Police FC, APR FC na Rayon Sports ndetse n’umukino wa CAF Champions League APR FC yasezereyemo Azam FC yo muri Tanzanian iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino ibiri.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *