Ibi bikubiye mu bimaze gutangazwa na Minisiteri y’uburezi mu kiganiro n’abanyamakuru kiri kuvugirwamo uko imitsindire ya biriya bizamini yagenze.
Abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe basaza babo batsinze ku kigero cya 96,6%.
Muri rusange abana batsinze bangana na 96.8%.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri bangana na 93.8% ari bo batsinze ibizamini bya Leta birangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, muri bo abakobwa ni 92% n’aho abahungu ni 95.8%.