January 7, 2025

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye abarenga mirongo itanu guhabwa igihano cy’urupfu nyuma yo gushinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ku wa 19 Gicurasi 2024.

Abaregwa bafashwe mu rukerera rwo ku wa 19 Gicurasi uyu mwaka, bakaba baragaragaye bateye urugo rwa Vital Kamerhe uyobora inteko ishinga amategeko, ndetse n’ibiro bya Perezida wa Repubulika bakaba baravugaga ko bashaka impinduka.

Abaregwa ni 51, bakaba bari bayobowe na n’uwitwa Christian Malanga we wahise araswa mu gihe bafatwaga. Abasabiwe igihano cy’urupfu ni 50, uwa 51 akaba yaragaragaje ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu byaha baregwa, harimo iterabwoba, gutunga intwaro bitemewe, kwica, umugambi wo kwica, no gutera inkunga iterabwoba n’ibindi.

Abaregwa abenshi ni Abanyecongo, barimo kandi Abanyamerika batatu, Umwongereza umwe, Umunyacanada umwe, n’Umubiligi umwe, ariko bose bafite inkomoko muri DR Congo.

Uruhande rwunganira Leta rwasabye indishyi zo gusana ibyangiritse zisaga zigera kuri Miliyoni 250 z’amadorari y’Amerika, ni mu gihe umuryango w’abasivili baguye muri icyo gitero watse indishyi z’akababaro zisaga Miliyoni 25 z’amadorari ya Amerika.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *