January 7, 2025

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ubu yatangiye guha akazi abakozi bashinzwe icungamutungo mu mashuri abanza, aho 466 bazatangira akazi mu mwaka w’amashuri 2024/2025.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yabwiye itangazamakuru ko iyo gahunda nshya, yo gushyiraho abacungamutungo mu bigo by’amashuri abanza yitezweho gufasha abayobozi b’ayo mashuri, gucunga umutungo w’ikigo neza ndetse no kunoza ibijyanye n’imiyoborere y’ayo mashuri.

Ubusanzwe ikigo cy’ishuri gifite abanyeshuri bo mu mashuri abanza gusa cyagiraga umuyobozi w’ikigo gusa, nta muntu ushinzwe umutungo w’ikigo cyagiraga, keretse gusa ibigo bifite abanyeshuri mu mashuri abanza n’abo mashuri yisumbuye ni byo byagira Umuyubozi w’Ikigo ndetse n’umucungamutungo.

Kugeza ubu MINEDUC itangaza ko abacungamutungo 466 ari bo bamaze guhabwa akazi ko gucunga umutungo ku bigo by’amashuri abanza.

Minisitiri Twagirayezu ati: “Guha akazi abacungamutungo mu bigo by’amashuri abanza byitezweho koroshya akazi ndetse no guteza imbere imikorere y’ayo mashuri.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo by’amashuri abanza 3 932, muri byo 1 326 ni ibya Leta, mu gihe 1 891 ari ayigenga afashwa na Leta ku bw’amasezerano andi asigaye akaba ayigenga.

Twagirayezu ati: “Abacungamutungo barakenewe kubera ko umuyobozi w’ikigo wenyine muri ayo amashuri ntabwo yashobora akazi kose kaba kari mu kigo, harimo ibijyanye n’ifunguro ry’abana saa sita n’ibindi. Dufite n’ikoranabuhanga ryatangijwe muri aya amashuri kandi rikeneye abarikoresha.”

Mu mwaka w’amashuri 2020/2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bwo kugaburira abana ku mashuri bivanwa ku mashuri yisumbuye, bishyirwa no ku biga mu mashuri abanza ndetse n’ay’inshuke. 

MINEDUC itangaza ko uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku mashuri ari amafaranga y’u Rwanda 975 kuri buri mwana, atangwa buri gihembwe mu gihe Leta imutangira 8 775 ku gihembwe.

Kuva iyo gahunda yo kugaburia abanyeshuri ku mashuri yatangira hakomeje kongerwa ingengo y’imari yayo aho mu mwaka w’amashuri 2021/22 yari miliyari 22,1 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu mwaka ushize wa 2023/24 yari miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare ya MINEDUC igaragaza ko 87,5% by’abana mu mashuri y’incuke bafata ayo mafunguro, mu gihe mu mashuri abanza ari 91,6% bayafata.

Ku mashuri y’incuke, umubare w’abana wagiye wiyongera uva ku 355 325 mu 2022 ugera ku 540 998 mu 2023 bingana n’inyongera ya 34,2%.

Naho ku mashuri abanza ho umubare wiyongereye uva ku banyeshuri 2 742 551 mu 2022 ugera ku banyeshuri 2 838 343 mu 2023 bingana n’izamuka rya 3,3%.

Abakurikiranira hafi iby’uburezi bahamya ko gushyira abacungamutungo mu mashuri abanza, bizongera n’umubare w’abana bagana ishuri kuko bazacunga neza umutungo bityo abiga babone ifunguro mu buryo bunoze.

MINEDUC iravuga ko gushyira mu myanya abakozi bashinzwe umutungo ku mashuri abanza birimo gukorerwa icyarimwe muri gahunda yo gushyira mu myaka abarimu.

Mu mwaka w’amashuri 2024/25, abarimu 754 ni bo bazahabwa akazi mu mashuri y’inshuke, mu gihe abakozi 1 506 barimo abarimu 1 026 ari bo bazagahabwa akazi mu mashuri abanza.

 Ku rundi ruhande abayobozi b’amashuri abanza bazahabwa akazi ni 14 ndetse n’abacungamutungo 466 bazahabwa akazi mu bigo bitandukanye.

Mu bakozi 1 449 bazahabwa akazi bo mu mashuri yisumbuye 1 125 ni abarimu mu gihe abandi basigaye ari abazaba bari mu buyobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye.

Minisitiri Twagirayezu ati: “Gushyira mu myanya y’akazi abarimu birakomeje kandi abarimu biteguye gutangira akazi muri uyu mwaka w’amashuri.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *