January 7, 2025

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 6 bakekwaho ibikorwa by’ubwambuzi bukorewe abacuruzi.

Abafashwe barimo 2 bavukana bakurikiranyweho ibyaha 6, muri byo igito gihanishwa igifungo cy’umwaka, ikinini kigahanishwa imyaka 10.

Mu byibwe hagarujwe ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 20FRW, bigizwe n’ibiribwa, inzoga ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi.

Ingingo ya 299 : Mu gitabo cy’amategeko ahana isobanura Ubwambuzi muri aya magambo.

Ubwambuzi ni ugukoresha ku muntu kiboko,

ibikangisho cyangwa agahato, kugira ngo

agusinyire inyandiko cyangwa aguterere

igikumwe, yemere cyangwa ahakane

inshingano, akubwire ibanga, aguhe

amafaranga, ibiyavunja cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *