January 7, 2025

Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yirukanye Maj Gen Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana mu ngabo z’u Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko hari abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bo hejuru na ba Ofisiye bato 19 na bo birukanywe.

Maj Gen (Rtd) Nzaramba wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda, yakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba yarayoboye Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho.

Yavukiye i Mpigi muri Uganda mu 1967, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe yakorewe Abatutsi.

Col Dr Etienne Uwimana na we wirukanywe, aherutse kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Perezida Kagame kandi yirukanye anahagarika amasezerano y’akazi ku basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *