January 7, 2025

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u #Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare basaga 650, abagenera amapeti atandukanye.

Mu bazamuwe harimo 2 bari bafite ipeti rya Colonel, bagizwe ba Brigadier General.

Ba Lieutenant Colonel 14 bagizwe ba Colonel.

Ba Major 30 bagizwe ba Lieutenant Colonel.

Ba Captain 280 bagizwe ba Major.

Ba Lieutenant 40 bagizwe ba Captain.

Ba Sous Lieutenant 270 bagizwe ba Lieutenant.

Abashyizwe ku ipeti rya Brigadierl General ni COL. Justus Majyambere na Col. Louis Kanobayire.

Majyambere wazamuwe mu ntera asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu mu ngabo z’u Rwanda naho Kanobayire ni Umuyobozi w’Ishuri rya RDF ryigisha ingabo zirwanira mu kirere.

Abazamuwe ku ipeti rya Colonel ni Lt Col Francis Nyagatare, Lt Col Jessica Mukamurenzi, Lt Col Mulinzi Mucyo, Lt Col Alexis Kayisire , Lt Col Emmanuel Rutebuka, Lt Col Jacques Nzitonda, Lt Col Ephraim Ngoga, Lt Col Emmanuel Rukundo, Lt Col Silver Munyaneza Akarimugicu, Lt Col Tanzi Mutabaruka, Lt Col Prosper Rutabayiru, Lt Col Hubert Nyakana, Lt Col Joseph Kabanda na Lt Col Danny Gatsinzi.

Izamurwa mu ntera ry’abasirikare ryaherukaga muri Kamena uyu mwaka ubwo Minisitiri w’Ingabo yazamuraga mu ntera abasirikare bato basaga 4000.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *