January 8, 2025


Inteko ishinga amategeko ya Madagascar yemeje ko umugabo uzajya uhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana azajya akonwa. Gukona ni ukubaga udusabo tw’intanga ngabo ku buryo umuntu atazongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kubyara.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Sena ya kiriya gihugu yatoye  iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye risohoke mu igazeti ya Leta ritangire gukora.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu giherereye mu Nyanja y’Abahinde rivuga ko iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gishize aho risohokeye mu igazeti ya Leta.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko.

Abarikoze bavuga ko hazajya hakoreshwa uburyo bwo kubaga umuntu aho kumukonesha imiti.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yaryamaganye ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana kuri iki kirwa.

Ibinyamakuru muri Madagascar bivuga ko iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarika ubushobozi bw’imirerantanga (ku bagore) n’udusabo tw’intangangabo (ku bagabo) bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina.

Mu kubikora, iryo tegeko rivuga ko hazubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo.

Mu  ntangiriro z’uyu mwaka, ubucamanza bwo muri Madagascar bwatangaje ko habayeho ukwiyongera gukabije kw’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama, 2024 hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *