Rutahizamu uri mu beza iki kinyejana cya 21 cyagize, Luis Suarez yasezeye ku mugaragaro mu ikipe y’igihugu ya Uruguay nyuma y’imyaka 17 yaramaze ayikinira.
Suarez w’imyaka 37 ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko umukino Uruguay izakina na Paraguay ku wa gatandatu tariki 7 Nzeri 2024 izaba ariwo mukino wanyuma azaba akiniye Uruguay.
Suarez kuri ubu ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakiniye ikipe y’igihugu ya Uruguay kuva muri 2007, umukino wa mbere yawukinnye muri Gashyantare ubwo Uruguay yakinaga na Colombia.
Suarez yakiniye Uruguay imikino 142, ayitsindira ibitego 69, atanga imipira 39 yavuyemo ibitego, kuri ubu akaba ariwe mukinnyi watsindiye ikipe y’igihugu ya Uruguay ibitego byinshi mu mateka yayo.
Suarez yakiniye Uruguay mu bikombe bikomeye icyenda birimo Copa America eshanu n’ibikombe by’Isi bine.
Suarez yahesheje Uruguay igikombe cya Copa America muri 2011 cyabereye muri Argentina, icyo gihe yari yatsinze ibitego bine.
Kimwe mu byo Suarez azibukirwaho harimo umupira yakurishijemo intoki mu mukino wa 1/4 k’irangiza cy’Igikombe cy’Isi muri 2010, mu mukino wari wahuje Uruguay na Ghana.
Icyo gihe Ghana yahawe penaliti gusa Asamoah Gyan ayeteye arayihusha, byaje no kurangira Ghana isezerewe kuri penaliti.
Suarez kandi yibukwa ubwo yarumaga Umutaliyani Giorgio Chiellini mu gikombe cy’isi cya 2014 byatumye adakina imikino yo gukuranwamo icyo gihe kuko yahanishijwe kumara amezi ane hanze y’ikibuga.
Icyo gihe kandi Suarez yahanishijwe imikino icyenda adakinira ikipe y’igihugu byatumye atagaragara muri Copa America yabaye muri 2015.