Germain Musonera uherutse kuvugwaho gukora Jenoside ariko akiyoberanya kugeza naho yiyamamarije kuba Umudepite wa FPR Inkotanyi agiye kuburanira i Kiyumba mu Karere ka Muhanga.
Amakuru dufite kugeza ubu ni umushinjacyaha atarahagera ariko ababuranyi bo bahageze.
Musonera akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ibyo yakoreye mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba.
Buvugwa ko uyu mugabo yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.
Hari abavuga ko Musonera Germain mwene Kimonyo yari anatunze imbunda.
Iyo mbunda ngo yayihawe ubwo hashingwaga ikitwa batayo Ndiza gitangijwe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta yiyise iy’Abatabazi Jean Kambanda kandi imbunda Musonera yari atunze ariho yayiherewe.
Musonera Germain ashinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke, kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney Se wa Munganyende Jeanette, wishwe ahururijwe n’uyu Musonera ubwo yari yinjiye mu kabari ke ashaka kugura icyo kunywa mbere yo kumwica.

– Advertisement –

Ibyo byaje gutuma afungwa ariko nyuma abaturage batungurwa no kumubona yarafunguwe.
Hari abakeka ko yaba yaratanze ruswa agafungurwa ataburanye.
Nyuma yahise ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye ndetse yigisha muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.
Yaje kuhava ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ahava agaruka gutura i Kigali bituma nta yandi makuru abo yahemukiye bongera kumubonaho.
Mu minsi ishize hari ibaruwa uwitwa Munganyende Jeanette yanditse ku wa 17, Nyakanga, 2024 akaba umukobwa wa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabikenke ayandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB asaba ubutabera.
Muri iyo baruwa Munganyende yavuzemo ko mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yabaga yari muto kuko yanemereye Kigali Today ko yari afite imyaka itandatu, bityo akaba atarabashije gukurikirana Musonera ku rupfu rwa Se.
Handitsemo ko muri iki gihe atuye mu Karere ka Gatsibo ariko yaje kumenya amakuru ko Musonera yagiye iwabo muri Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke kwiyamamaza, abamubonye bagatungurwa n’uko bamukekaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munganyende yandikiye RIB ayimenyesha ko Musonera ari ku rutonde rw’abakandida Depite b’Umuryango RPF Inkotanyi kandi akekwaho ibyo byaha bityo ibye byasuzumwa.
ko yashenguwe no kumva uwamugize imfubyi agiye kuba Umudepite.
Agira ati: “Musonera yangize imfubyi, sinigeze mbona uko mukurikirana kuko nyuma y’uko amaze gufungurwa mu buryo budasobanutse muri Gereza ya Muhanga, yahise ava iwacu aragenda, nongeye kumva inkuru yaje kwiyamamaza”.
Avuga ko usibye kuba amakuru ya Se wishwe ahururijwe na Musonera azwi na benshi barimo n’abagize uruhare mu rupfu rw’Umubyeyi we Kayihura, hari n’abandi bamushinja ko yabiciye.