Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa NCIP (Northern Corridor Integration Projects (Kenya, u Rwanda na Uganda) bateraniye i Kigali mu nama y’umutekano igamije gusuzuma ibyagezweho no gusuzuma imishinga ihuriweho mu rwego rwo kurinda umutekano mu bihugu bigize uyu muryango.
Inama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 5 Nzeri irasuzuma kandi uko ubufatanye mu bwirinzi buhagaze mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu bitatu byamaze gushyirwaho.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa NCIP (Northern Corridor Integration Projects (Kenya, u Rwanda na Uganda) bateraniye i Kigali mu nama y’umutekano igamije gusuzuma ibyagezweho no gusuzuma imishinga ihuriweho mu rwego rwo kurinda umutekano mu bihugu bigize uyu muryango.
Inama y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 5 Nzeri irasuzuma kandi uko ubufatanye mu bwirinzi buhagaze mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu bitatu byamaze gushyirwaho umukono.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu gukumira amakimbirane, kuyacunga, no kuyakemura, gukumira jenoside, kurwanya iterabwoba, kurwanya no guhashya ba rushimusi, ibikorwa byo gushyigikira amahoro, kugabanya ingaruka z’ibiza no kubicunga, guhangana n’ibibazo, kugenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’intwaro zitemewe n’amategeko, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, gukusanya no gusangira amakuru ku iterabwoba rigaragara kandi rihari.
Mu izina rya Minisitiri w’ingabo, Brig Gen Celestin KANYAMAHANGA, Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo, yashimangiye akamaro k’inama avuga ko igaragaza imbogamizi n’intsinzi byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe mbere.
Yasabye kandi abitabiriye inama kugira uruhare rugaragara mu biganiro byifashisha ubumenyi mu gukemura ibibazo no guteza imbere uburyo rusange bugamije inyungu z’ibihugu bigize uyu muryango.
Abitabiriye bongeye gushimangira ko ari ngombwa gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’ingabo, cyane cyane mu myitozo ya gisirikare, imyitozo ihuriweho n’ibikorwa bya gisirikare, gusangira amakuru, ubushakashatsi no guteza imbere inganda zijyanye n’igisirikare.