Perezida Paul Kagame yashimiye abitabiriye inama ku buhinzi n’ibiribwa muri Afurika, ndetse n’Ihuriro rigamije iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika AGRA ryayiteguye.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu bukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ashimangira ko kongera umusaruro w’ubuhinzi bifite uruhare mu guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro.
I Kigali kuri uyu wa Gatanu, habereye igikorwa cyo gusoza Inama Mpuzamahanga yiga ku Biribwa, Africa Food Systems Forum, yaberaga i Kigali.