January 7, 2025

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iracakirana n’ikipe y’igihugu ya Nigeria.

Ni umukino ukomeye cyane ariko benshi barimo guhereza amahirwe ikipe y’igihugu ya Nigeria bitewe ni uko abakinnyi ifite bakina ku rwego rurenze abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize habaye ikiganiro n’itangazamakuru Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Bizimana Djihad atangaza ko biteguye gutanga imbaraga zabo zose kugirango bashimishe abafana baraba babari inyuma uyu munsi.

Nubwo Djihad yatangaje ibi na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria Ekoongo nawe yatangaje ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda bayizi ari ikipe nziza ndetse biteguye kuzagira umukino mwiza ariko barakora ibishoboka byose bakabona intsinzi ku ruhande rwa Nigeria.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 9 Nzeri 2024 binatuma uyu mukino uza kuba ukomeye cyane. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Frank Torsten Spittler araza gukora impinduka mu bakinnyi araza kubanzamo bitandukanye nabo yabanjemo mu mukino uheruka.

Kimwe mu bishobora gutuma uyu mutoza ahindura ni uko urebye abakinnyi bataha izamu ba Nigeria ni abakinnyi bakomeye cyane bivuze ko akeneye umukinnyi mwiza mu kibuga hagati ushobora kugumana umupira ndetse uzi no kuwaka neza cyane. Biravugwa ko Mugisha Bonheur ashobora kubanzamo.

Abakinnyi 11 ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iraza kubanza mu kibuga

Mu izamu: Ntwari Fiacre

Ba Myugariro: Ombarenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Claude

Abo hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Kwizera Jojea

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *