January 8, 2025

Bwa mbere muri Leta zunze ubumwe z’Amarica, abakandida babiri ku mwanya wa Perezida  mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka bava mu mashyaka atandukanye bagiye guhurira mu kiganiro mpaka. Visi Perezida Kamala Harris, yageze i Philadelphia mu kiganirompaka kuri televiziyo n’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Donald Trump.

Ni ikiganiro kiri bubere ABC News, kikaba giteganyijwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2024 mu kigo cy’igihugu gishinzwe itegekonshinga cya Philadephia Saa kenda z’igicamunsi.

Ni ubwa mbere aba banyepolitiki bagiye guhurira mu kiganiro-mpaka, by’umwihariko akaba ari n’ubwa mbere bagiye guhura imbonankubone.

Visi Perezida Kamala Harris yavuze ko yumva ameze neza  mbere y’impaka,  yongeraho  ko yiteguye n’ibitutsi aza gutukwa na Trump, dore ko uyu mugabo atajya aripfana.

Kuri radiyo Rickey Smiley, Harris yagize ati: “dukwiye kwitegura ko bishoboka ko azavuga ibinyoma byinshi.”

Kamala Harris birashoboka ko azatsinda uwahoze ari perezida ku burenganzira bwo gukuramo inda, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwiganjemo abatsimbarara ku muco rwatesheje agaciro ubusabe bwa Roe na Wade mu gikorwa cyashyigikiwe na Trump.

Ni mu gihe uyu mudamu ashobora kugaba ibitero kuri Trump ku uruhare rwe mu myivumbagatanyo yo ku nteko ishinga amategeko ku wa 6 Mutarama 2021.

Ibi biganiro-mpaka ni kimwe mu bintu bishobora guhindura isura y’amatora muri Amerika bitewe n’uko abakandida bitwara, dore ko  mbere byari biteganyijwe ko Joe Biden uyobora America ariwe wari guhangana na  Donald Trump gusa nyuma abo bakomoka mu ishyaka rimwe baza kumunenga bumusaba guha umwanya Vice President we Harris Kamala.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *