January 7, 2025

Ukurikije uko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye abitangarije Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubona ko mu myaka 26 iri imbere ni ukuvuga mu mwaka wa 2050, Umunyarwanda azaba ari umukire bifatika kuko ku mwaka azajya yinjiza $12,485 ku mwaka ni ukuvuga aarenga Miliyoni  Frw 16.

Ngirente yabwiye Abadepite ko ibyo bizagerwaho kuko hari n’ibindi u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize kandi ari bwo ibintu byari bikomeye kurushaho.

Avuga ko kugira ngo ibyo bizashoboke hari ingamba Guverinoma ayoboye yashyizeho zigamije kubaka ubukungu ‘butakegajega’.

Ni ibintu bikubiye mu cyerekezo kigize gahunda y’icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere bise National Strategy for Transformation( NST 2).

Mu mpera za Kanama, 2024 nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo iby’iyo gahunda, ikaba yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inkingi eshanu nizo iyo gahunda yubakiyeho, izo zikaba: guhanga imirimo, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ireme ry’uburezi, kurwanya igwingira n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko icyizere cy’uko iyi gahunda izagerwaho gishingiye ku migendekere y’iyabanje.

Mu mibare ya Guverinoma harimo ko mu mwaka wa 2050 Abanyarwanda bazaba barubatse ubukungu butajegajega ku buryo impuzandengo y’umusaruro mbumbe umuturage azinjiza ku mwaka izaba ari $ 12,485.

Ibi bizatuma imibereho y’Abanyarwanda iba myiza kurusha uko byigeze kugenda mu mateka yabo yose.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *