Umwe mu bayobozi bakuri b’ihuriro AFC/M23, yafatiwe mu nkambi ya Kyangwali muri Uganda nk’uko byatangajwe na Police y’iki gihugu. Amakuru yagiye hanze akaba avuga ko uwafashwe yashakaga impunzi zo kwiniiza mu mutwe w’Ingabo za M23.
Amakuru dukesha ChimpReborts avuga ko uwatawe muri yombi ari David Baraka Elonga, uyu akaba asanzwe ari Komiseri ushinzwe Politiki muri AFC/M23. Yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2024.
David Bakara ngo yiyemereye ko koko yashakaga abajya mu mahugurwa ya Gisirikare mu nyeshyamba za M23, avuga ko yahagaga Raporo umuyobozi wa AFC( Alliance Fleuve Congo), Corneille Naanga.
Yongeyenko ko kandi yahishuye ko yanakoreraga muri za Teritwari za Bunia na Djugu zo mu ntara ya Ituri zo muri Repubulika iharinira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bayobozi b’inkambi yafatiwemo utifuje gutangazwa amazina yatangaje ko yari yamaze kwinjiza muri M23 abantu 32, barimo n’abakobwa bane b’inkumi.
Ati: “Impunzi zari zitegereje imodoka izijyana muri RDC guhabwa imyitozo ya gisirikare”.
Ni imyitozo bagombaga guhererwa mu mujyi wa Bunagana nk’uko Baraka yabyemereye inzego z’umutekano za Uganda.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe hari raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko M23 imaze igihe ishakira abarwanyi mu nkambi z’impunzi zo muri Uganda mu rwego rwo gukomeza Igisirikare cyayo.
Polisi ya Uganda yataye muri yombi David Baraka, imukurikiranyeho icyaha cyo gucuruza abantu.
Leta ya Congo imaze igihe ishinja u Rwanda na Uganda gufasha no kuba inyuma y’ibikorwa bya M23, gusa ibi bihugu byombi birabihakana.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Leta ya DRC n’iya Uganda byasinyanye amasezerano agamije kubaka no gushyira imbago ku nkiko n’imipaka ihuza ibihugu byombi.