January 7, 2025

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 11 Nzeri 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myanzuro y’Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.  

Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bo muri Afurika barmo na Perezida wa Repubulika y’u Rwnada Paul Kagame, Ubuyobozi bw’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Amb. Wang yavuze ko Perezida Kagame na Mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping bayoboye inama ivuga ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa.

Ati: “Abakuru b’Ibihugu bombi bumvikanye ku buryo bwimbitse umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye buteganyijwe. Bemeranyijwe gushyigikirana, kuzamura umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ndetse no guteza imbere ubufatanye.

U Bushinwa bushimira u Rwanda uruhare rugira mu kugarura amahoro no gucunga umutekano muri Afurika.”

Yavuze ko u Rwanda rukurikiza byimazeyo ihame ry’u Bushinwa kandi rugashyigikira icyo gihugu mu kugera ku bumwe bwacyo.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yavuze ko mu nama yahuje Perezida Kagame na Mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping, impande zombi zagaragaje icyerekezo zisangiye n’ubushake buhare mu guteza imbere imiyoborere.

Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe guteza imbere umubano ushingiye ku guteza imbere ingeri zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, imikorere y’ibyogajuru n’ibindi.

Ubwo Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika yabaga, u Bushinwa n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yo guteza imbere iyoherezwa ry’ubuki mu Bushinwa, ikoranabuhanga n’itumanaho, itangazamakuru ndetse n’Abikorera.

Vice Premier Ding Xuexiang wahagarariye inama zimwe na zimwe mu izina rya Xi Jinping, yavuze ko yitabiriye ibikorwa byose birebana n’u Rwanda bityo akavuga ko urugendo rwa Perezida Kagame mu nama ya FOCAC rwagenze neza.

Amb. Wang yavuze ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’ibitangazamakuru byo mu Bushinwa avuga ko u Bushinwa bugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yakomoje ku bwubatsi bw’imihanda yubakwa n’Abashinwa hirya no hino mu gihugu no mu Mujyi wa Kigali, IPRC Musanze, urugomero rwa Nyabarongo II rwagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu.  

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiye ahura n’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika umwe kuri umwe bakaganira ku cyateza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa bizakomeza kwagura isoko ryabwo byumwihariko muri Afurika.

Bizatanga amahirwe yo guteza imbere umubano n’ibindi bihugu harimo n’ibihugu 33 by’Afurika.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *